Zirikana ibi 2 :

Ikinyarwanda mu marembera :

Umwe ati:

Icyo tubekisipekitingaho nk'abaturage ni ukumekinga shuwa ko nta mwanya musipendinga ku bintu bitari nesesari.
Mukure amaboko mu mifuka mukunde woke kuko woke ariyo fondeshoni y'iterambere riri sasitenibo.
Porogaramuzi zigamije kweradikedinga povati ni nyinshi ariko zose ntizishoboka hatabayeho paritisipeshoni yanyu!!!!!!!!!!!!!!

Urabeho rurimi rwacu twakundaga!

Ntamuyobozi ukimenya ikibazo, bagezwaho ishuzi bakazasesinga, bagasanga ari porobulemu zikomeye bagomba kudilinga binyuze muri mobilayizeshoni, bagahita binfominga izindi nzego bahereye kuri Meya na Gavana, investigeshoni zigakorwa ubundi ripoti ikaba sheyadi kubo bireba, bagahita binshuwaringa otoritizi ko iyo kese yabaye sovedi ahanini babikesheje kopereshoni buri wese yamanifesitinze.!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Wari uziko hari ibintu biruta ibindi?

1.Ikintu kiruta ibindi ni urukundo;
2.Ikirusha ibindi koroha ni ukwibeshya;
3.Igikenewe kuruta ibindi ni ibitekerezo byiza;
4.Impano iruta izindi ni ukubabarira;
5.Igihombo kiruta ibindi ni ugucika intege;
6.Umujyanama uruta abandi ni umutimanama;
7.Ikinezeza Imana kuruta ibindi ni uguhinduka k'umunyabyaha;
8.Icyubaka kandi kigasenya kuruta ibindi ni ururimi;
9.Ikizamura umuntu kuruta ibindi ni ugukunda umurimo;
10.Inenge iruta izindi ni uguhemuka;
11.Ikizana icyubahiro kuruta ibindi ni uguca bugufi;
12.Igihenze kuruta ibindi ni Igihe;
13.Igiteye agahinda kuruta ibindi ni ugusaba uwo wimye;
14.Ikifuzo kiruta ibindi ni amahoro;
15.Ubukwe bwitabirwa kuruta ubundi ni urupfu;
16.Amayobera aruta ayandi ni ukumenya icyo mugenzi wawe atekereza;
17.Intumbero iruta izindi guhinduka;
18.Urupfu rubi ni urashako rubi;
19.Indwara iruta izindi ni Ubujiji;
20.Intsinzi iruta izindi ni ukwihangana;
21.Ingeso mbi kuruta izindi ni ukwiyandarika;
22.Igishuka kuruta ibindi ni amaso;
23. Impanuka iruta izindi ni ugupfira mubyaha;
24.Intego iruta izindi ni ukugira gahunda;
25.Inyamaswa mbi kuruta izindi ni Umuntu;
26.Abanzi b'umuntu baruta abandi ni Umubiri, isi na sekibi;
27.Ibanga ryo gukundwa riruta ayandi ni ugukunda;
28.Ikintu kitagira umumaro kuruta ibindi ni ukubika inzika.